Turi ku wa 21 Werurwe 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubusizi. Muri Tunisia ho bawizihiza nk’uwahariwe urubyiruko.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1917: Mu Rwanda hashyizweho itegeko rigena ibihano by’ikiboko; bikozwe n’abakoloni.
1990: Igihugu cya Namibie cyabonye ubwigenge nyuma y’imyaka 75 kigengwa na Afurika y’Epfo.
2000: Papa Paul Yohana II yasuye Israel aba Umushumba wa mbere wa Kiliziya Gatolika usuye icyo gihugu.
2006: Hashinzwe urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rusigaye rwitwa X.
Mu muziki
2014: Umuhanzi Shakira yasohoye album ye ya 10 yari iriho indirimbo yakoranye na Rihanna “Can’t Remember To Forget You” yakunzwe cyane hirya no hino ku Isi.
Abavutse
1955: Jair Bolsonaro, umunya Brésil wayoboye icyo gihugu kuva mu 2019 kugeza mu 2023.
2007: Ethan Nwaneri, Umwongereza ukina mu basatira izamu mu ikipe ya Marseille.
Abapfuye
2013: Chinua Achebe, umwanditsi w’umunya-Nigeria ufatwa nk’umubyeyi w’ubuvanganzo bwa Afurika y’iki gihe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!