Turi ku wa 22 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo Kwita ku Mubumbe w’Isi. (Earth Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1991: Umugaba mukuru w’ingabo z’u Buifaransa LANXADE yise FPR “Inyeshyamba z’Abagande b’Abatutsi.”
1994: Ababikira babiri b’i Huye barimo Mukangango Consolata uzwi nka Soeur Gertrude na Mukabutera Julienne uzwi nka Sœur Kizito, banze kwakira Abatutsi bahigwaga, kugeza ubwo binjiye ku ngufu abo babikira bajya kubahururiza Interahamwe ngo zibice. Byabereye kuri Monastre y’ababikira b’aba Benedigitine no ku kigo nderabuzima cya Sovu i Huye.
2016: Hasinywe Amasezerano ya Paris agamije gukumira ibyuka bihumanya ikirere.
Mu muziki
1978: Bob Marley yongeye gukorera igitaramo muri Jamaica nyuma y’imyaka ibiri umuntu agerageje kumwica. Muri iki gitaramo cyiswe One Love Peace, uyu muhanzi yunze Minisitiri w’Intebe Michael Manley na Edward Seaga batavugaga rumwe nyuma yo gushinga umutwe warwaniraga gufata ubutegetsi.
Abavutse
1961: Rose Kabuye uri mu bafatanyije na RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu no muri politike y’u Rwanda, yavukiye i Muvumba mu Burasirazuba.
1987: David Luiz, umunya-Brésil wamenyekanye akina umupira w’amaguru mu ikipe y’igihugu, Chelsea na Arsenal zo mu Bwongereza.
1990: Machine Gun Kelly, Umunyamerika uzwi mu njyana ya Hip Hop.
Abapfuye
1994: Hapfuye Richard Nixon wabaye perezida wa 37 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!