Turi ku wa 22 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 203 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 162 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw’ubwonko.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2018: Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda aba uwa mbere w’icyo gihugu usuye u Rwanda.
1894: Mu Bufaransa hatangijwe isiganwa ry’imodoka rya Paris-Rouen, ryegukanwa na Jules-Albert de Dion.
2003: Amerika yagabye igitero ku rugo rwa Perezida Saddam Hussein muri Iraq, igitero cyiciwemo abahungu babiri bakuru b’uyu mu perezida.
2005: Jean Charles de Menezes yishwe na Polisi y’u Bwongereza, ashinjwa kuba inyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi byibasiye Londres ku wa 7 no ku wa 21 Nyakanga mu 2005.
Mu muziki
2007: Lil Wayne yatawe muri yombi afungirwa i New York amaze kuhakorera igitaramo nyuma y’uko imodoka yagendagamo isanzwemo imbunda. Uyu muhanzi yamaze amezi umunani wafungiwe muri Gereza ya Rikers Island.
Abavutse
1998: Marc Cucurella ukina mu bugarira izamu mu Ikipe y’Igihugu ya Espagne na Real Madrid muri Espagne.
1998: Federico Valverde, umunya-Uruguay ukina mu bo hagati muri Real Madrid.
Abapfuye
2008: Estelle Getty, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.
2024: John Mayall, Umuhanzi w’Umwongereza wamenyekanye mu kuririmba, kwandika indirimbo no kuzitunganya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!