00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 23 Nyakanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 July 2025 saa 06:06
Yasuwe :

Turi ku wa 23 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 204 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 161 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2018: Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
2019: Perezida Kagame yakiriwe n’Umwami Charles III wari Igikomangoma cy’u Bwongereza na Wales icyo gihe, baganira ku nama ya CHOGM yabereye mu Rwanda mu 2022.
1921: I Shanghai mu Bushinwa hashinzwe ishyaka rya (…)

Turi ku wa 23 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 204 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 161 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2018: Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

2019: Perezida Kagame yakiriwe n’Umwami Charles III wari Igikomangoma cy’u Bwongereza na Wales icyo gihe, baganira ku nama ya CHOGM yabereye mu Rwanda mu 2022.

1921: I Shanghai mu Bushinwa hashinzwe ishyaka rya Chinese Communist Party (CCP).

2001: Megawati Sukarnoputri yarahiriye kuyobora Indonésie aba umugore wa mbere ubigezeho muri icyo gihugu.

2018: Inkongi y’umuriro yishe abantu 102 mu Bugereki, iba iya mbere ihitanye benshi muri icyo gihugu.

Mu muziki

2010: Havutse itsinda ry’abanyamuziki b’Abongereza n’abanya-Irlande ryiswe “One Direction” ryamamaye hirya no hino ku Isi.

Abavutse

1892: Havutse Haile Selassie, umwami w’abami wa Ethiopie.

1982: Paul Wesley wamenyekanye mu gutunganya, kuyobora no gukina filimi aho yamenyekanye muri Vampire Diaries.

1989: Daniel Radcliffe, Umwongereza wamamaye mu gukina filimi aho yamamaye cyane muri Harry Potter.

Abapfuye

2007: Mohammed Zahir Shah wabaye umwami wa Afghanistan.

2011: Amy Winehouse, umuhanzi w’Umwongereza wari uzwiho no kwandika indirimbo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages