Turi ku wa 23 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 204 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 161 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2014: Anastase Murekezi yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, inshingano yakoze kugeza ku wa 30 Kanama 2017, ubwo yasimbuzwaga Dr. Edouard Ngirente.
2018: Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
2019: Perezida Kagame yakiriwe n’Umwami Charles III wari Igikomangoma cy’u Bwongereza na Wales icyo gihe, baganira ku nama ya CHOGM yabereye mu Rwanda mu 2022.
2025: Perezida Paul Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, umwanya yasimbuyeho Dr. Edouard Ngirente wari umaze imyaka irenga irindwi muri izo nshingano.
1921: I Shanghai mu Bushinwa hashinzwe ishyaka rya Chinese Communist Party (CCP).
2001: Megawati Sukarnoputri yarahiriye kuyobora Indonesie aba umugore wa mbere ubigezeho muri icyo gihugu.
2018: Inkongi y’umuriro yishe abantu 102 mu Bugiriki, iba iya mbere ihitanye benshi muri icyo gihugu.
Mu muziki
2010: Havutse itsinda ry’abanyamuziki b’Abongereza n’abanya-Irlande riswe “One Direction” ryamamaye hirya no hino ku Isi.
Abavutse
1892: Havutse Haile Selassie, umwami w’abami wa Ethiopie.
1982: Paul Wesley wamenyekanye mu gutunganya, kuyobora no gukina filimi aho yamenyekanye muri Vampire Diaries.
1989: Daniel Radcliffe, Umwongereza wamamaye mu gukina filimi aho yamamaye cyane muri Harry Potter.
Abapfuye
2007: Mohammed Zahir Shah wabaye umwami wa Afghanistan.
2011: Amy Winehouse, umuhanzi w’Umwongereza wari uzwiho no kwandika indirimbo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!