00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 23 Nzeri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 September 2026 saa 02:39
Yasuwe :

Turi ku wa 23 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 266 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 99 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’amarenga.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1951: Umwami w’u Bwongereza George VI, yakuwemo igihaha cy’ibumoso nyuma y’uko basanzeho ikibyimba.
2004: Umuhengeri w’inyanja wahawe izina rya Jeanne wahitanye abarenga ibihumbi bitatu muri Haiti hanasenyuka amazu menshi.
2010: Teresa Lewis yahanishijwe kwicwa, aba umugore (…)

Turi ku wa 23 Nzeri 2026.

Ni umunsi wa 266 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 99 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’amarenga.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1951: Umwami w’u Bwongereza George VI, yakuwemo igihaha cy’ibumoso nyuma y’uko basanzeho ikibyimba.

2004: Umuhengeri w’inyanja wahawe izina rya Jeanne wahitanye abarenga ibihumbi bitatu muri Haiti hanasenyuka amazu menshi.

2010: Teresa Lewis yahanishijwe kwicwa, aba umugore wa mbere uhawe icyo gihano muri Leta Virginia mu gihe cy’imyaka 100 yari ishize.

2024: Israel yagabye ibitero by’indege kuri Hezbollah muri Liban, yica abantu 490.

Mu muziki

2019: Tiwa Savage yakoze igitaramo yise “Everything Savage”, kibera ahitwa Eko Convention Centre i Lagos muri Nigeria.

Abavutse

1916: Aldo Moro wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani.

1936: Valentín Paniagua wayoboye Peru.

Abapfuye

1900: William Marsh Rice watangije Rice University muri Amerika.

1980: Jim Fouché wayoboye Afurika y’Epfo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages