Turi ku wa 23 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 266 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 99 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’amarenga.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1951: Umwami w’u Bwongereza George VI, yakuwemo igihaha cy’ibumoso nyuma y’uko basanzeho ikibyimba.
2004: Umuhengeri w’inyanja wahawe izina rya Jeanne wahitanye abarenga ibihumbi bitatu muri Haiti hanasenyuka amazu menshi.
2010: Teresa Lewis yahanishijwe kwicwa, aba umugore wa mbere uhawe icyo gihano muri Leta Virginia mu gihe cy’imyaka 100 yari ishize.
2024: Israel yagabye ibitero by’indege kuri Hezbollah muri Liban, yica abantu 490.
Mu muziki
2019: Tiwa Savage yakoze igitaramo yise “Everything Savage”, kibera ahitwa Eko Convention Centre i Lagos muri Nigeria.
Abavutse
1916: Aldo Moro wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani.
1936: Valentín Paniagua wayoboye Peru.
Abapfuye
1900: William Marsh Rice watangije Rice University muri Amerika.
1980: Jim Fouché wayoboye Afurika y’Epfo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!