00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 23 Ugushyingo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 November 2025 saa 12:20
Yasuwe :

Turi ku tariki ya 23 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 327 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 38 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi wahariwe abavandimwe n’inshuti babuze ababo bapfuye biyahuye, aho bahurira mu biganiro by’isanamitima no komorana.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1996: Indege ya Ethiopian Airlines yaguye mu Nyanja y’u Buhinde, nyuma yo gushiramo amavuta. Iyi mpanuka yahitanye abantu barenga 125.
2005: Ellen Johnson Sirleaf yatorewe kuba Perezida wa (…)

Turi ku tariki ya 23 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 327 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 38 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi wahariwe abavandimwe n’inshuti babuze ababo bapfuye biyahuye, aho bahurira mu biganiro by’isanamitima no komorana.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1996: Indege ya Ethiopian Airlines yaguye mu Nyanja y’u Buhinde, nyuma yo gushiramo amavuta. Iyi mpanuka yahitanye abantu barenga 125.

2005: Ellen Johnson Sirleaf yatorewe kuba Perezida wa Liberia, aba umugore wa mbere uyoboye igihugu cyo ku Mugabane wa Afurika.

2006: Umujyi wa Sadr muri Irak, wibasiwe n’ibisasu byahitanye abantu 215, bikomeretsa abandi 257.

Mu muziki

1995: Michael Jackson yabaye umuhanzi w’Umwaka mu bagabo mu bihembo bya MTV Europe Music byatangiwe i Paris mu Bufaransa.

Abavutse

1925: José Napoleón Duarte, wabaye perezida wa El Salvador.

1962: Nicolás Maduro Moros, perezida wa Venezuela kuva mu 2013.

Abapfuye

1970: Yusof Ishak wabaye perezida wa mbere wa Singapore.

2015: Umunyamerika w’impuguke mu bukungu, Douglass North wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages