Turi ku wa 24 Gashyantare 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1920: Ishyaka ry’Aba-Nazi ryarashinzwe.
2004: Maroc yibasiwe n’umutingito uri ku gipimo cya 6,3 uhitana abantu 628, 926 barakomereka mu gihe abagera ku bihumbi 15.000 wabasize badafite aho bakinga umusaya.
2008: Fidel Castro yasezeye ku butegetsi bwa Cuba nyuma y’imyaka ikabakaba 50 ayobora icyo gihugu.
2022: U Burusiya bwatangije intambara kuri Ukraine aho uyu munsi imaze imyaka ine rutarabona gica.
Mu muziki
2025: Umuhanzi w’icyamamare John Legend n’itsinda bazanye mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bunamira inzirakarengane zihashyinguye zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abavutse
1946: Ratomir Dujkovic, umunya Serbia watozaga ikipe y’igihugu, Amavubi akaniyehesha itikike ya mbere yo kwitabira amarushanwa nyafurika ahuza ibigugu, CAN.
1955: Steve Jobs, umwe mu batangije Ikigo cya Apple.
Abapfuye
1990: Sandro Pertini wabaye perezida wa karindwi w’u Butaliyani.
1990: Malcolm Forbes, Umunyamerika wahoze ari umuyobozi w’ikinyamakuru Forbes.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!