00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 24 Kanama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 August 2026 saa 12:00
Yasuwe :

Turi ku wa 24 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 236 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 129 ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Uyu munsi wahariwe uwo kumva imiziki umuntu aba adasanzwe akunda kumva. (International Strange Music Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2021: U Rwanda rwakiriye by’agateganyo abanyeshuri b’abakobwa bo muri Afghanistan bagera kuri 250 baje kuhakomereza amasomo kubera ibibazo by’umutekano muke byatewe no kongera kwigarurira ubutegetsi kw’Aba-Taliban. 1991: (…)

Turi ku wa 24 Kanama 2026.

Ni umunsi wa 236 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 129 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Uyu munsi wahariwe uwo kumva imiziki umuntu aba adasanzwe akunda kumva. (International Strange Music Day)

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2021: U Rwanda rwakiriye by’agateganyo abanyeshuri b’abakobwa bo muri Afghanistan bagera kuri 250 baje kuhakomereza amasomo kubera ibibazo by’umutekano muke byatewe no kongera kwigarurira ubutegetsi kw’Aba-Taliban.

1991: Mikhail Gorbachev yeguye ku mirimo yo kuba umuyobozi mukuru w’ishyaka ry’aba-Commustes muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

1991: Ukraine yabonye ubwigenge yigobotoye ubukoloni bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

1995: Microsoft yahaye rugari abo muri Amerika y’Amajyaruguru batangira gukoresha Operating System ya Windows 95.

Mu muziki

1981: Mark David Chapman yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 hanateganywa ko byazamuviramo icya burundu nyuma yo guhamywa kwica umuhanzi John Lennon wari warubatse izina mu itsinda rya The Beatles.

Abavutse

1905: Siaka Stevens, wabaye perezida wa mbere wa Sierra Leone.

1998: Sofia Richie umunyamideli w’umunyamerika unamenyerewe ku mbuga nkoranyambaga.

Abapfuye

1954: Getúlio Vargas wabaye perezida wa Brésil.

2016: Walter Scheel wabaye perezida wa kane w’u Budage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages