Turi ku wa 24 Mutarama 2026.
Ni umunsi wahariwe umwana w’umukobwa mu Buhinde.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2012: Dr. Léon Mugesera yagejejwe i Kigali yoherejwe n’Urukiko Rukuru rwa Canada kugira ngo aburanishwe ku ruhare rwe mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
2011: Ku Kibuga cy’Indege cya Domodedovo mu Mujyi wa Moscow mu Burusiya, habereye igitero cya bombe cyahitanye abantu 35, abandi barenga 180 barakomereka.
1939: Chile yibasiwe n’umutingito ukomeye ababarirwa mu bihumbi 28 bahasiga ubuzima.
2018: Umuganga Larry Nassar yakatiwe igifungo cy’imyaka 175 nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusambanya abana n’abagore yari ashinzwe kuvura.
2025: Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami, yishwe arashwe na M23 mu gace ka Kasengezi.
Mu muziki
2005: Album ya kabiri Britney Spears yise “Oops!... I Did It Again” yabaye imwe mu zagurishijweho kopi zirenga miliyoni 10 aba umugore wa mbere ugize ako gahigo kuri Album ze ebyiri za mbere.
Abavutse
1953: Moon Jae-in wabaye perezida wa 19 wa Korea y’Epfo.
1987: Luis Suárez, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Uruguay, aho yamenyekanye nka rutahizamu muri Liverpool, FC Barcelone na Atletico Madrid.
Abapfuye
1965: Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bw’u Bwongereza. Yanahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1953.
1982: Alfredo Ovando Candía, wabaye Perezida wa 56 wa Bolivia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!