00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 24 Nyakanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 July 2025 saa 06:20
Yasuwe :

Turi ku wa 24 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 205 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 160 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1982: Imvura nyinshi yateye inkangu isenya ikiraro i Nagasaki mu Buyapani abantu 299 bahasiga ubuzima.
1987: Hulda Crooks wari ufite imyaka at 91 yageze ku gasongero k’umusozi wa Fuji mu Buyapani, aba umuntu ukuze kurusha abandi uzamutse uwo musozi muremure mu gihugu.
2014: Indege ya Air Algérie yaburiwe irengero nyuma (…)

Turi ku wa 24 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 205 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 160 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1982: Imvura nyinshi yateye inkangu isenya ikiraro i Nagasaki mu Buyapani abantu 299 bahasiga ubuzima.

1987: Hulda Crooks wari ufite imyaka at 91 yageze ku gasongero k’umusozi wa Fuji mu Buyapani, aba umuntu ukuze kurusha abandi uzamutse uwo musozi muremure mu gihugu.

2014: Indege ya Air Algérie yaburiwe irengero nyuma y’iminota 50 ihagurutse muri Burkina Faso yerekeza muri Algérie aho nyuma yasanzwe yaguye muri Mali n’abantu 116 bari bayirimo bose bapfuye.

2019: Boris Johnson yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nyuma y’iyegura rya Theresa May wari muri izo nshingano.

Mu muziki

2020: Taylor Swift yasohoye album ye ya munani yise “Folklore” yaje kuyobora izikunzwe muri Amerika nubwo atayamamaje cyane nk’uko yabigenje kuri esheshatu zaherukaga.

Abavutse

1951: Lynda Carter wamamaye nka Wonder Woman mu gukina filimi no mu bitabo by’urwenya.

1981: Nayib Bukele, perezida wa El Salvador kuva mu 2019.

Abapfuye

2012: John Atta Mills wayoboye Ghana.

2013: Garry Davis watangije “World Passport.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages