Turi ku wa 24 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 328 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 37 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi w’Impinduka ku Isi yose aho bifite inkomoko mu 1859 ubwo umuhanga mihindagurikire y’Ibinyambuzima, Charles Darwin yashyiraga ahagaragara Igitabo yise ’On the Origin of Species’.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2006: Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wabaye mubi nyuma y’impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru b’u Rwanda zari zatanzwe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière.
1965: Mobutu Sese Seko yahiritse Joseph Kasavubu ku butegetsi bwa Zaire (RDC), umwanya yabayemo kugeza ubwo na we yahirikwaga ku butegetsi na Laurent-Desiré Kabila mu 1997.
2012: Inkongi y’umuriro yibasiye Dhaka muri Bangladesh abantu 112 bahasiga ubuzima.
2017: Ibyihebe byagabye igitero ku musigiti wa Al-Rawda mu Misiri abantu 311 bahasiga ubuzima abandi 128.
Mu muziki
2014: Umuraperi Eminem yasohoye Album yise Shady XV mu gihe Iggy Azalea kuri uwo munsi we yashyize ahagaragara Album ye ya mbere yise Reclassified.
Abavutse
1952: Norbert Haug, wabaye Umuyobozi w’Uruganda rwo mu Budage rukora imodoka za Mercedes-Benz.
1784: Zachary Taylor, wabaye perezida wa 12 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abapfuye
1982: Barack Obama Sr., se wa Barack Obama wabaye perezida wa 44 Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1991: Freddie Mercury, umuririmbyi ukomoka muri Tanzania



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!