00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 25 Gicurasi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 May 2026 saa 12:00
Yasuwe :

Turi ku wa 25 Gicurasi 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abana baburiwe irengero, aho hakorwa ibikorwa byo kwibuka ababuze no gukomeza guhuza ababonetse n’imiryango yabo.
Ni Umunsi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, umuryango washinzwe ku itariki nk’iyi mu 1963. (Africa Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1979: I Chicago, indege ya American Airlines yakoze impanuka abantu 271 bari bayirimo bose barapfa, hapfa n’abandi babiri bari ku butaka.
1997: Perezida wa (…)

1997: Perezida wa Sierra Leone, Ahmad Tejan Kabbah yahiritswe ku butegetsi na Major Johnny Paul Koroma.

2011: Oprah Winfrey yakoze ikiganiro cya nyuma mu by’uruhererekane yari yarise “Oprah Winfkey Shoe” yari amaze imyaka 25 akora.

2020: Umupolisi witwa Derek Chauvin wakoreraga mu mujyi wa Minneapolis muri Amerika, yishe umwirabura witwa George Floyd nyuma yo kumupfukama ku ijosi iminota irenga umunani akamuheza umwuka.

Mu muziki

2025: Umuhanzi Jose Chameleon wo muri Uganda yakoreye igitaramo muri Kigali Universe nyuma y’igihe akirutse uburwayi bwamugarukirije ku munwa w’urupfu.

2024: Igitaramo Nicki Minaj yari afite i Manchester mu Bwongereza cyasubitswe ku munota wa nyuma, ubwo uyu muhanzi yari amaze gutabwa muri yombi ku kibuga cy’indege cya Amsterdam.

Abavutse

1983: Havutse Olivier Karekezi wabaye ikirangirire mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

1999: Havutse Ibrahima Konaté ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Liverpool mu Bwongereza.

Abapfuye

2020: Hapfuye George Floyd, umwirabura w’umunyamerika watumye hatangizwa ubukangurambaga bwa “Black Lives Matter” bugamije kurwanya iyicwa n’itotezwa ry’abirabura mu bihugu by’abazungu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages