Turi ku wa 25 Mutarama 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1918: Igihugu cya Ukraine cyabonye ubwigenge kibohora ubukoloni bw’u Burusiya.
1919: Hashinzwe urugaga rw’ibihugu (League of Nations).
1995: U Burusiya bwagabye ibitero by’ibisasu byo mu bwoko bwa rocket muri Norvège biturutse ku ikosa ryo gukorera ubushakashatsi Abanyamerika byakozwe na Black Brant XII.
1998: Papa Yohani Pawulo II yagiye muri Cuba asaba ko harekurwa imfungwa za politiki hakabaho n’impinduka za politiki ubwo icyo gihe Amerika yageregezaga gushyira mu muhezo iki gihugu.
1999: Muri Columbia habaye umutingito wari ku gipimo cya 6 ushingiye ku ngero za Richter, uyu mutingito wibasiye u Burengerazuba bwa Columbia usiga uhitanye abantu bagera ku 1000.
2003: Itsinda ry’abantu baturutse i Londres mu Bwongereza ryerekeje i Bagdad muri Iraq rigiye kwamagana ibitero bya Amerika n’ingabo bari bafatanyije mu bitero byibasiye tumwe mu duce twa Iraq, iki gikorwa kibukwa nka 2003 Invasion of Iraq.
2006: Umusifuzi wabigize umwuga ukomoka muri Mexico, Juana Barraza yatawe muri yombi azira icyaha cyo kwivugana abagore 10.
2010: Indege yo muri Ethiopie, Ethiopian Airlines Flight 409 yakoreye impanuka mu Nyanja ya Méditerranée nyuma y’igihe gito ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Hariri i Beirut. Iyi mpanuka yahitanye abantu bagera kuri 90.
2011: Mu Misiri hatangiye gututumba impinduramatwara bihereye ku myigaragambyo, gusuzugura amabwiriza, ihagarika akazi ry’abakozi n’ibindi bikorwa byagaragaye cyane mu mijyi ya Cairo na Alexandria.
Abavutse
1937: Ange-Félix Patassé, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Centrafrique, wabaye na Perezida w’iki gihugu.
1938: Shotaro Ishinomori, Umuyapani wanditse inkuru zishushanyije mu buryo bwa Manga.
Abapfuye
2005: Nettie Witziers-Timmer, Umudage wakinaga imikino ngororangingo yo kwiruka (atletisme).
2010: Ali Hassan al-Majid, wari Minisitiri w’Ingabo muri Iraq yigeze no kuba umuyobozi mukuru w’igisirikare



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!