Turi ku wa 25 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 206 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 159 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1959: Uwahoze ari umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa ni bwo yatangiye i Bujumbura mu Burundi.
1996: Mu Burundi Buyoya yafashe ubutegetsi abuhiritseho Sylvestre Ntibantunganya wayoboraga icyo gihugu.
1837: Abahanga William Cooke na Charles Wheatstone bashoboye gukoresha itumanaho rya Telegraph hagati y’uduce twa Euston na Camden i Londres.
2010: WikiLeaks yasohoye inyandiko zikubiyemo amabanga y’igisirikare cya Amerika mu bikorwa byacyo muri Afghanistan, birimo no kwica abasivili.
Mu muziki
2001: Aaliyah yakoze igitaramo cye cya nyuma ubwo yaririmbaga “More Than a Woman” muri The Tonight Show agahitanwa n’impanuka y’indege nyuma y’ukwezi kumwe ari kuva gufata amashusho y’indirimbo muri Bahamas.
Abavutse
1953: Robert Zoelick wabaye Perezida wa Banki y’Isi.
1988: Paulinho, umunya-Brésil wakiniye ikipe zirimo Tottenham Hostpurs na FC Barcelone.
Abapfuye
2017: Hapfuye Barbara Sinatra wari warashakanye n’umuhanzi Frank Sinatra.
2019: Beji Caid Essebsi wabaye perezida wa Tunisie.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!