Turi ku wa 25 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 329 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 36 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2001: Microsoft yatangije Operating System ya Windows XP.
2010: Umutingito uri ku gipimo cya 7.8 wibasiye Indonesia abantu 400 bahasiga ubuzima.
2023: Ahitwa Lewiston muri Leta ya Maine hishwe abantu 18 barashwe abandi 13 barakomereka.
Mu muziki
1975: Elvis Presley ufatwa nk’umwami w’injyana ya Rock ‘n’ Roll yasabye inguzanyo y’ibihumbi 350$ kubera ibibazo bishingiye ku bukungu. Yatanze ingwate ku nyubako ye izwi nka ‘Graceland’ iherereye i Memphis muri Tennessee ubu ifatwa nk’inzu ndangamurage ku bashaka kumenya amateka y’uyu muhanzi.
Abavutse
1997: Federico Chiesa, Umutaliyani ukinira ikipe ya Livepool mu Bwongereza.
2000: Dominik Szoboszlai, umunya-Hongriya ukinira ikipe ya Liverpool mu Bwongereza.
Abapfuye
2016: Fidel Castro wayoboye Cuba.
2020: Diego Maradona, Umunya-Argentine wubatse izina mu mupira w’amaguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!