Turi ku wa 26 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 238 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 127 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi w’Intwari muri Namibie.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2015: Umujyi wa Kigali watangaje ko agace kazwi nka Car Free Zone (Imbuga City Walk) kagizwe akahariwe abanyamaguru gusa.
2021: Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi ku butumire bwa Chancelière w’u Budage, Angela Merkel.
1944: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Charles de Gaulle n’ingabo z’u Bufaransa binjiye mu mujyi wa Paris wari warigaruriwe n’aba-Nazi.
1978: Papa Paul Yohani I yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Mu muziki
2023: Sean “Diddy” Combs wamamaye nka P.Diddy yatanze miliyoni 2$ nk’ingunga yo gufasha mu kwiga imicungire n’imikoreshereze y’amafaranga aho igice cyayo yagitanze kuri kaminuza yizeho ya Jackson State mu gufasha ikipe yayo y’umupira w’amaguru.
Abavutse
1910: Havutse Mutagatifu Mama Tereza w’i Kalikuta wamenyekanye ku Isi kubera ibikorwa by’ubugiraneza yanaherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
1986: Havutse Cassie Ventura, umuririmbyi n’umunyamideli uzwi mu gukina filimi, aho by’umwihariko yamenyekanye mu rubanza ashinjamo P. Diddy bakundanaga kumuhohotera.
Abapfuye
2017: Tobe Hooper wari uzwi mu kuiyobora filimi.
2024: Sid Eudy, Umunyamerika wari uzwi mu gukina filimi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!