Turi ku 26 Mutarama 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1986: Abarwanyi bayobowe Yoweri Museveni bakuyeho ubutegetsi bwa Uganda, Museveni atangira kuyobora icyo gihugu kuva ubwo kugeza none.
2018: Inama Rusange ya ONU yanzuye ko hakoreshwa inyito ya "Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994" aho kuba izindi ziyipfobya zakoreshwaga mbere.
1905: Muri Afurika y’Epfo habonetse diyama ya mbere nini mu mateka, aho yapimaga carats 3.106,75. Iyi yahawe izina rya ‘Cullinan.’
2001: Umutingito wo ku gipimo cya 7,7 wibasiye u Buhinde abarenga ibihumbi 20 bahasiga ubuzima abandi barenga ibihumbi 160 barakomereka.
Mu muziki
2020: Billie Eilish yegukanye ibihembo bitanu mu bya Grammys, agahigo katagerwaho na benshi.
Abavutse
1921: Akio Morita, Umuyapani uri mu bashinze Sony.
1937: Joseph Saidu Momoh wabaye perezida wa kabiri wa Sierra Leonean.
Abapfuye
2020: Kobe Bryant wabaye ikirangirire mu mukino wa Basketball n’umukobwa we, Gianna Bryant baguye mu mpanuka y’indege.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!