00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 26 Nyakanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 July 2025 saa 06:28
Yasuwe :

Turi ku wa 26 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 207 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 158 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1925: Mu Rwanda hashyizweho itegeko rirwambura ubusugire bwarwo, bikozwe n’abakoloni.
1986: Ishyaka MRND ryatangaje ko nta mpunzi y’Umunyarwanda izemererwa gutahuka, ryitwaje ko ngo u Rwanda rwari rufite ibibazo by’ubukungu.
1986: Mbonyumutwa Dominique wabaye perezida wa mbere w’agateganyo w’u Rwanda, yaguye i Bruxelles (…)

Turi ku wa 26 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 207 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 158 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1925: Mu Rwanda hashyizweho itegeko rirwambura ubusugire bwarwo, bikozwe n’abakoloni.

1986: Ishyaka MRND ryatangaje ko nta mpunzi y’Umunyarwanda izemererwa gutahuka, ryitwaje ko ngo u Rwanda rwari rufite ibibazo by’ubukungu.

1986: Mbonyumutwa Dominique wabaye perezida wa mbere w’agateganyo w’u Rwanda, yaguye i Bruxelles mu Bubiligi.

1956: Ubunigo bwa Suez mu Misiri bwabaye ubwa Leta bikozwe na Perezida Nasser.

1952: Umwami Farouk wayoboraga Misiri yavuye ku butegetsi abushyira mu biganza by’umuhungu we, Fuad II.

1958: Porogaramu ya mudasobwa ya Explorer 4 yaramuritswe.

2005: Umujyi wa Mumbai mu Buhinde, wibasiwe n’imvura nyinshi, abarenga ibihumbi bitanu bahasiga ubuzima.

Mu muziki

2002: Umuhanzi Beyoncé yagaragaye mu byo gukina filimi ku nshuro ya mbere mu yiswe Austin Powers in Goldmember aho yakinnye yitwa Foxxy Cleopatra. Iyi filimi kandi yagaragayemo Britney Spears.

Abavutse

1928: Joe Jackson, se w’umuhanzi Michael Jackson wamamaye mu njyana ya Pop.

1955: Asif Ali Zardari wayoboye Pakistani.

Abapfuye

1999: Phaedon Gizikis wayoboye u Bugereki.

2021: Joey Jordison, umunyamuziki w’Umunyamerika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages