00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 26 Nyakanga

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 26 July 2026 saa 05:42
Yasuwe :

Turi ku wa 26 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 207 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 158 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Liberia irizihiza ubwigenge imaze imyaka 179 ibonye ubwo yigobotoraga ubukoloni bwa Amerika mu 1847.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1925: Mu Rwanda hashyizweho itegeko ryambura u Rwanda ubusugire bwarwo bikozwe n’abakoloni.
1986: Ishyaka MRND ryatangaje ko nta mpunzi y’Umunyarwanda izemererwa gutahuka kubera ibibazo by’ubukungu igihugu ngo cyari (…)

Turi ku wa 26 Nyakanga 2026.

Ni umunsi wa 207 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 158 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Liberia irizihiza ubwigenge imaze imyaka 179 ibonye ubwo yigobotoraga ubukoloni bwa Amerika mu 1847.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1925: Mu Rwanda hashyizweho itegeko ryambura u Rwanda ubusugire bwarwo bikozwe n’abakoloni.

1986: Ishyaka MRND ryatangaje ko nta mpunzi y’Umunyarwanda izemererwa gutahuka kubera ibibazo by’ubukungu igihugu ngo cyari gifite.

1986: Mbonyumutwa Dominique wabaye perezida wa mbere w’agateganyo w’u Rwanda, yaguye i Bruxelles mu Bubiligi.

2013: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi batatu bakekwagaho gutera gerenade i Nyabugogo ahazwi nka “Marathon” ho mu karere ka Nyarugenge, aho zahitanye abantu babiri abandi babiri bagakomereka.

1956: Ubunigo bwa Suez mu Misiri bwabaye ubwa Leta bikozwe na Perezida Nasser.

1952: Umwami Farouk wayoboraga Misiri yavuye ku butegetsi abushyira mu biganza by’umuhungu we, Fuad II.

1958: Progaramu ya mudasobwa ya Explorer 4 yaramuritswe.

2005: Umujyi wa Mumbai mu Buhinde, wibasiwe n’imvura nyinshi, abarenga ibihumbi bitanu bahasiga ubuzima.

Abavutse

1928: Joe Jackson, se w’umuhanzi Michael Jackson wamamaye mu njyana ya Pop.

1955: Asif Ali Zardari wayoboye Pakistani.

1975: Liz Truss wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Abapfuye

1999: Phaedon Gizikis wayoboye u Bugereki.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages