Turi ku wa 26 Werurwe 2025.
Bangladesh irizihiza Ubwigenge yabonye yigobotoye ubukoloni bwa Pakistan mu 1971.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1854: Jean-Joseph Hirth watangije akaba n’Umushumba wa mbere wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ni bwo yavutse.
1962: Abatutsi babarirwa hagati ya 1.000 na 2.000 barimo abana n’abagore, barishwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba mu gihe abandi batwikiwe bagasahurwa ibyabo ndetse bakamburwa n’ubutaka bwabo.
1934: Mu Bwongereza hatangijwe gahunda y’ibizamini by’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.
1997: Muri Amerika habonetse imibiri 39 y’abayoboke b’itsinda nyobokamana ryiyitaga “Amarembo y’Ijuru (Heaven’s Gate) bivugwa ko bapfuye biyahuye kubera imyemerere.
Mu muziki
2002: Celine Dion yashyize hanze “A New Day Has Come”, album ye ya mbere nyuma yo kwibaruka imfura ye, René-Charles wari wavutse mu 2001. Iyi album yamaze igihe iyoboye izikunzwe mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Canada.
Abavutse
1973: Larry Page, Umunyamerika w’umuhanga mu bya mudasobwa uri mu bashinze urubuga rwa Google.
1982: Mikel Arteta, umunya-Espagne wakiniye ikipe ya Arsenal akaba anayibereye umutoza muri iki gihe.
Abapfuye
1984: Ahmed Sékou Touré, umunyapolitiki wabaye perezida wa mbere wa Guinée-Conakry.
2005: James Callaghan, umunyapolitiki w’Umwongereza wanabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!