00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 27 Gashyantare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 February 2026 saa 12:41
Yasuwe :

Turi ku wa 27 Gashyantare 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga w’imiryango itegamiye kuri leta.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2020: Urubuga rwa Google rwatangaje ko Ururimi rw’Ikinyarwanda rwongewe mu ndimi eshanu nshya muri Google Translate yifashishwa mu gusemura indimi z’amahanga.
1991: Mu ntambara yo mu Kigobe cya Golf, George H. W. Bush wayoboraga Amerika yatangaje ko Kuwait yabohowe.
2004: Ibyihebe byagabye igitero ku bwato muri Philippines, abantu 100 bahasiga (…)

Turi ku wa 27 Gashyantare 2026.

Ni umunsi mpuzamahanga w’imiryango itegamiye kuri leta.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2020: Urubuga rwa Google rwatangaje ko Ururimi rw’Ikinyarwanda rwongewe mu ndimi eshanu nshya muri Google Translate yifashishwa mu gusemura indimi z’amahanga.

1991: Mu ntambara yo mu Kigobe cya Golf, George H. W. Bush wayoboraga Amerika yatangaje ko Kuwait yabohowe.

2004: Ibyihebe byagabye igitero ku bwato muri Philippines, abantu 100 bahasiga ubuzima, kiba igitero cy’iterabwoba gikomeye kurusha ibindi byabaye muri icyo gihugu.

2010: Umutingito ukomeye wibasiye Chili uhitana abantu 500 abandi babarirwa mu bihumbi barakomereka, ndetse nyuma wanateje tsunami yibasiye Hawaii.

2015: Boris Nemtsov utaravugaga n’ubutegezi bwa Putin yiciwe i Moscow ubwo yarimo atemberana n’umukunzi we.

Mu muziki

1993: Indirimbo "I Will Always Love You" ya Whitney Houston yujuje icyumweru cya 14 iyoboye izikunzwe muri Amerika, agahigo yakuweho na "One Sweet Day" ya Mariah Carey na Boyz II Men mu 1995.

Abavutse

1953: Ian Khama wabaye perezida wa kane wa Botswana.

1993: Alphonse Areola, Umufaransa ukina mu izamuri muei West Ham United yo mu Bwongereza.

Abapfuye

2013: Dale Robertson, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.

2019: France-Albert René wabaye perezida wa kabiri wa Seychelles.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages