Turi ku wa 27 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 239 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 126 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1985: Muhammadu Buhari yahiritswe ku butegetsi bwa Nigeria n’ingabo zari ziyobowe na Ibrahim Babangida.
1991: Moldova yabonye ubwigenge yigobotoye ubukoloni bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
2003: Umubumbe wa Mars wegereye Isi ku rugero bitari byarigeze kubaho mu myaka ibihumbi 60 yari ishize aho wageze ku ntera ya kilometero 55.758.005.
2011: Imiraba y’inyanja yibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yica abantu 47 inangiza ibifite agaciro ka miliyari 15.6.
Mu muziki
2017: Indirimbo ‘Humble’ ya Kendrick Lamar yatsindiye igihembo cya videwo nziza y’umwaka muri MTV Video Music Awards.
Abavutse
1908: Havutse Lyndon Baines Johnson wabaye perezida wa 36 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1997: Havutse Lucas Paquetá, umunya-Brésil wamenyekanye mu Ikipe ya West Ham mu Bwongereza ndetse no mu y’igihugu ya Brésil.
Abapfuye
2015: Kazi Zafar Ahmed wabaye Minisitiri w’Intebe wa munani wa Bangladesh.
1975: Haile Selassie wabaye umwami w’abamui wa Ethiopie yarishwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!