Turi ku wa 27 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 361 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi ine ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwitegura guhangana n’indwara z’ibyorezo, hashorwa imari mu byo kuzikumira, kuzitahura no kubaka inzego z’ubuvuzi zikomeye.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1945: Ikigenga Mpuzamahanga cy’Imari, FMI cyarashinzwe.
1949: Indonésie yabonye ubwingenge yigobotoye ubukoloni bw’u Buholandi.
1991: Mikhail Gorbachev wayoboraga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete yareguye, biba intandararo y’isenyuka ry’izi Leta.
2007: I Mombasa muri Kenya habaye imyigaragambyo ikaze nyuma y’aho Mwai Kibaki atangajwe nk’uwatsinze amatora.
Mu muziki
2008: Album Taylor Swift yise “Fearless” yatangiye urugendo rw’ibyumweru birindwi iri mu ndirimbo 200 zikunzwe kuri Billboard aho indirimbo zari ziyiriho nka “Love Story,” “You Belong with Me,” na “Fearless.” muri icyo gihe cyose zari mu 10 zikunzwe.
Abavutse
1915: William Masters, Umuhanga mu bumenyi bw’ibitsina ukomoka muri Amerika.
1988: Hayley Williams, umuririmbyikazi ukomoka muri Amerika.
Abapfuye
2007: Benazir Bhutto, umugore w’Umunyapolitiki wari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yarishwe.
2012: Norman Schwarzkopf, umujenerali w’Umunyamerika.
2023: Lee Sun Kyun Umukinnyi wa filime wo muri Korea y’Epfo



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!