Tariki ya 28 Kamena ni umunsi wa 179 mu minsi izaranga uyu mwaka hakaba hasigaye 186 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1360: Muhammed wa VI yabaye Umwami wa Granada nyuma yo kwica muramu we Ismail wa II.
1461: Edward IV yambitswe ikamba ry’ubwami aba Umwami w’u Bwongereza.
1776: Thomas Hickey wari mu barinzi b’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Washington, yaramanitswe azira ubugambanyi no kwigomeka.
1882: Nyuma y’ibiganiro byahuriyemo u Bufaransa n’u Bwongereza, byashyizeho imipaka igabanya Guinea na Sierra Leone.
1894: Umunsi w’Abakozi wagizwe ikiruhuko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1914: Igikomangoma Francois Ferdinand n’umugore we biciwe i Sarajevo, ibintu byahise biba imbarutso y’Intambara ya mbere y’Isi.
1948: Umwirabura wari umukinnyi w’iteramakofi, Dick Turpin, yatsinze Vince Hawkins maze aba umwirabura wa mbere ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza utsinze iryo rushanwa.
1950:Umurwa mukuru wa Koreya y’Epfo wafashwe n’ingabo za Koreya ya Ruguru.
1964: Malcolm X yashinze Umuryango w’Ubumwe bw’abirabura b’Abanyamerika.
1976: Urukiko rwo muri Angola rwahanishije igihano cy’urupfu ba kabuhariwe mu kurasa b’Abanyamerika n’Abongereza.
1981: Igisasu gikomeye cyaturikiye mu murwa mukuru wa Iran gihitana abayobozi 73 b’ishyaka rya kisilamu.
1987:Bwa mbere mu mateka ya gisirikare, abaturage barashweho ibisasu bya kirimbuzi ubwo indege z’intambara za Iraq zatwikaga umujyi wa Sardasht wo muri Iran.
2004: Guverinoma ya Iraq yahawe ububasha bwo kuyobora iki gihugu nyuma y’igihe cyari kimaze kiyoborwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2009: Muri Honduras, agatsiko ka gisirikare kahiritse ku butegetsi Perezida Manuel Zelaya.
2016: Igitero cy’ubwiyahuzi muri Turikiya ku kibuga cy’indege ‘Istanbul Atatürk Airport’ cyahitanye abantu 42 abandi barenga 230 barakomereka.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:
1491: Umwami Henry VIII w’u Bwongereza.
1943: Klaus von Klitzing, Umudage wahawe igihembo cyitiriwe Nobel.
1991: Kevin De Bruyne, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukinira Manchester City yo mu Bwongereza akaba akomoka mu Bubiligi.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki:
2015: Jack Carter, Umunyamerika wari umunyarwenya ndetse n’umukinnyi wa filime.
2016: James David "Buddy" Ryan, yahoze ari umutoza w’umupira w’amaguru wo muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO