Turi ku wa 28 Mutarama 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kumenyekanisha akamaro ko kurinda amakuru bwite y’ubuzima bw’abantu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1961: Mbonyumutwa Dominic yatowe n’Inteko nka perezida wa Repubulika abimburira abandi kwicara kuri uwo mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu mateka y’u Rwanda. Uyu munsi kandi i Gitarama habaye Kongere idasanzwe, ikuraho ingoma ya cyami, itangiza ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika.
1959: Haute-Volta yahindutse Burkina Faso.
1887: Hatangiye kubakwa Umunara wa Eiffel (Tour Eiffel) mu Bufaransa.
2006: Muri Pologne igisenge cy’inyubako cyarasenyutse bitewe n’urubura rwinshi rwari rwiretse hejuru yacyo, biviramo abantu 65 kuhasiga ubuzima abandi barenga 170 barakomereka.
2025: M23 yatangaje ko bidasubirwaho bari kugenzura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma cyose.
Mu muziki
2018: Album Shakira yise El Dorado yatsindiye igihembo cya Grammy nka Best Latin Pop album, aba umugore wa mbere utsindiye ibihedmbo bibiri muri icyo cyiciro.
Abavutse
1985: J. Cole, umuraperi w’Umunyamerika.
2000: Dušan Vlahović, umunya Serbia ukina usatiraiza mu Ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani.
Abapfuye
1986: Hapfuye Abanyamerika batandatu b’abashakashatsi mu by’isanzure ubwo bageragezaga kohereza icyogajuru cya kabiri mu Isanzure mu cyiswe “Space Shuttle Challenger.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!