00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 28 Mutarama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 January 2026 saa 05:48
Yasuwe :

Turi ku wa 28 Mutarama 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kumenyekanisha akamaro ko kurinda amakuru bwite y’ubuzima bw’abantu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1961: Mbonyumutwa Dominic yatowe n’Inteko nka perezida wa Repubulika abimburira abandi kwicara kuri uwo mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu mateka y’u Rwanda. Uyu munsi kandi i Gitarama habaye Kongere idasanzwe, ikuraho ingoma ya cyami, itangiza ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika.
1959: Haute-Volta yahindutse (…)

1959: Haute-Volta yahindutse Burkina Faso.

1887: Hatangiye kubakwa Umunara wa Eiffel (Tour Eiffel) mu Bufaransa.

2006: Muri Pologne igisenge cy’inyubako cyarasenyutse bitewe n’urubura rwinshi rwari rwiretse hejuru yacyo, biviramo abantu 65 kuhasiga ubuzima abandi barenga 170 barakomereka.

2025: M23 yatangaje ko bidasubirwaho bari kugenzura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma cyose.

Mu muziki

2018: Album Shakira yise El Dorado yatsindiye igihembo cya Grammy nka Best Latin Pop album, aba umugore wa mbere utsindiye ibihedmbo bibiri muri icyo cyiciro.

Abavutse

1985: J. Cole, umuraperi w’Umunyamerika.

2000: Dušan Vlahović, umunya Serbia ukina usatiraiza mu Ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani.

Abapfuye

1986: Hapfuye Abanyamerika batandatu b’abashakashatsi mu by’isanzure ubwo bageragezaga kohereza icyogajuru cya kabiri mu Isanzure mu cyiswe “Space Shuttle Challenger.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages