00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 28 Nzeri

Yanditswe na
Kuya 28 September 2023 saa 06:00
Yasuwe :

Tariki 28 Nzeri ni umunsi wa 272 mu igize umwaka hasigaye 95 kugira ngo ugere ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Néon wahowe Imana na Salonius wari Umusenyeri wa Genève.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1791: U Bufaransa bwabaye igihugu cya mbere ku Mugabane w’u Burayi cyatangiye guha agaciro n’uburenganzira Abayahudi bari babutuyemo.

1844: Oscar I yabaye Umwami wa Suède.

1867: Umujyi wa Toronto wabaye Umurwa Mukuru w’Intara ya Ontario.

1944: Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete cyavuye mu Nkambi ya Gisirikare ya Klooga, muri Estonia.

1950: Indonesia yinjiye mu Muryango w’Ubumwe bw’Abibumbye.

1951: Columbia Broadcasting System (CBS) ni televiziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri iyi tariki yashyize aharagaragara inyakiramashusho (televiseurs) zigurishwa zigaragaza amashusho ari mu ruvange rw’amabara ku buryo bigaragara neza.

1960: Mali na Sénégal byashyizwe mu Muryango w’Abibumbye.

1961: Coup d’etat ya gisirikare yabereye i Damascus yakuyeho ubumwe bwa Misiri na Syria ikitwaga United Arab Republic.

1995: Uwitwa Bob Denard afatanyije n’itsinda ry’abacanshuro bahiritse ubutegetsi bw’igihugu cy’Ikirwa cya Comoros.

1996: Mohammad Najibullah yishwe urubozo n’ingabo zigize intagondwa z’Abatalibani.

2000: Ariel Sharon wari Minisitiri w’Intebe wa Israel yagiriye uruzinduko ku Musigiti wa Al Aqsa Mosque, Abayahudi bayita Temple Mount muri Yeluzalemu.

2009: Ingabo ziyobowe na Capt. Moussa Dadis Camara muri Guinée zarashe ku bigaragambya zirabakomeretsa abandi bahasiga ubuzima, benshi mu bigaragambya bashyizwe ku kibuga cy’Umupira w’amaguru cyiswe Stade 28 Nzeri, akaba ari ikibuga giherereye muri Conakry cyakira abantu bagera ku bihumbi 35.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1982: Anderson Varejão wari umukinnyi wa Basketball ukomoka muri Brazil.

1986: Andrés Guardado, Umunya-Mexique wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2000: Pierre Trudeau wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada.

2002: Hartland Molson, akomoka muri Canada, yari Umushoramari, Umunyapolitiki ndetse n’Umuyobozi mu bijyanye na Siporo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages