00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 29 Gicurasi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 May 2017 saa 07:39
Yasuwe :

Tariki ya 29 Gicurasi ni umunsi wa 149 mu minsi igize umwaka, hasigaye 216 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi:

1328: Philip VI yambitswe ikamba ry’ubwami mu Bufaransa

1780: Mu ntambara y’impinduramatwara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rugamba rwiswe urwa Waxhaws, ingabo z’Abongereza zakomeje gusatira Abanyamerika, maze 113 bahasiga ubuzima, 53 bararurokoka.

1931: Michele Schirru, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarashwe urufaya n’ingabo z’u Butariyani akekwaho kwica umunyagitugu ruharwa Benito Mussolini.

1932: Abarwanye intambara ya mbere y’Isi yose batangiye kwiyegeranyiriza i Washington, mu mutwe w’ingabo zahawe izina rya Bonus Army kugira ngo bazabone uko bishyuza amafaranga bari basezeranijwe kwishyurwa mu 1945

1953: Edmund Hillary ukomoka muri Nouvelle-Zélande na Sherpa Tenzing Norgay wo muri Nepal, babaye aba mbere bashyitse ku gasongero ka Everest

1982: Papa Jean Paul II yabaye Umushumba wa mbere usuye icyicaro cy’Abaporotesitanti kiri Canterbury mu Bwongereza.

1999: Olusegun Obasanjo yabaye Perezida wa mbere w’umusivili uyoboye Nigeria nyuma y’imyaka 16 ubuyobozi bufitwe n’igisirikare

2012: Umutingito ufite igipimo cya 5.8 wibasiye amajyaruguru y’u Butariyani, uhitana abasaga 24

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:

1914: Tenzing Norgay, ukomoka muri Nepal, akagira n’ubwenegihugu bw’u Buhinde, akaba ari mu bageze ku gasongero ka Everest bwa mbere

1917: John F. Kennedy, umunyapolitiki wari ufite ipeti rya Lieutenant mu gisirikare, wanabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

John F. Kennedy wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

1926: Abdoulaye Wade, Umwarimu akaba n’impuguke mu bya politiki, wanabaye Perezida wa Sénégal

1980: Ernesto Farías, ikirangirire mu mupira w’amaguru ukomoka muri Argentine

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki:

1814: Joséphine de Beauharnais, umugore wa mbere wa Napoleon Bonaparte

1958: Juan Ramón Jiménez, umusizi akaba n’umwarimu ukomoka muri Espagne, wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel

1987: Charan Singh, umunyapolitiki wo mu Buhinde wanabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu

2011: Ferenc Mádl, umwarimu akaba n’impuguke mu bya politiki wo muri Hongrie, wanabaye Perezida w’icyo gihugu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages