Turi ku wa 29 Mutarama 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: Abacanshuro barenga 280 bo muri Romania, barwanaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira.
1986: Yoweri Museveni wari Umuyobozi w’Ingabo zitwaga NRA, yabaye perezida wa Uganda nyuma yo gutsinda urugamba yari ahanganyemo n’ingabo z’icyo gihugu.
1861: Kansas yabaye Leta ya 34 mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1986: Uruganda rw’imodoka rwa Mercedes rwizihije imyaka 100 rwari rumaze.
2017: Mu gace ka Islamic Cultural Centre ho muri Quebec City, umuntu witwaje intwaro yishe arashe abantu batandatu akomeretsa abandi 19.
Abavutse
1954: Oprah Winfrey, umunyamakuru n’umwe mu bagore b’ibyamamare ku Isi.
Abapfuye
1906: Christian IX, wabaye umwami wa Danemark.
1934: Umudage Fritz Haber, wari umuhanga mu by’ubutabire wanabiherewe Igihembo cyitiriwe Nobel mu 1918.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!