00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 29 Nyakanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 July 2025 saa 06:18
Yasuwe :

Turi ku wa 29 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 210 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 155 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Inyamaswa y’Igisamagwe.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2005: U Rwanda rwarekuye abagororwa basaga 36.000, biganjemo abashinjwaga ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Barekuwe nyuma yo kwirega, kwemera icyaha no kugisabira imbabazi.
2024: Nyiransengiyumva Valentine wamamaye nka Dorimbogo, nyuma y’iminsi ibiri yitabye (…)

Turi ku wa 29 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 210 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 155 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Inyamaswa y’Igisamagwe.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2005: U Rwanda rwarekuye abagororwa basaga 36.000, biganjemo abashinjwaga ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Barekuwe nyuma yo kwirega, kwemera icyaha no kugisabira imbabazi.

2024: Nyiransengiyumva Valentine wamamaye nka Dorimbogo, nyuma y’iminsi ibiri yitabye Imana, yasezeweho bwa nyuma ashyingurwa mu karere ka Nyamasheke.

1907: Mu Bwongereza hashinzwe umuryango w’Abasikuti bikozwe na Robert Baden Powell.

2010: Abantu 80 baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu mugezi wa Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu muziki

2023: Umuhanzi w’umunya-Nigeria Wizkid yakoreye igitaramo cy’amateka muri Stade ya Tottenham Hotspurs mu Bwongereza, mu kumenyekanisha album ye ya gatanu yise “More Love, Less Ego.”

Abavutse

1883: Havutse Benito Mussolini wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, aho afatwa nk’umwe mu banyagitugu babayeho ku Isi.

1974: Josh Radnor Umunyamuziki n’umukinnyi wa filimi wamenyekanye mu yiswe “How I Met Your Mother.”

Abapfuye

1966: Johnson Aguiyi-Ironsi wabaye perezida wa kabiri wa Nigeria.

2004: Nafisa Joseph wabaye Nyampinga w’u Buhinde mu 1997 yapfuye yiyahuye ubwo yari afite imyaka 26.

2024: Robert Banas, umubyinnyi n’umukinnyi wa filimi ukomoka muri Amerika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages