Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Michel, Raphael na Gabrielle.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1717: Umutingito ukaze wibasiye bikomeye Guatemala by’umwihariko Umujyi wa Antigua Guatemala, usenya bikomeye inyubako zo muri uyu mujyi byatumye abayobozi bafata icyemezo cyo kugenda bimura umurwa mukuru hirya no hino.
1911: U Butaliyani bwatangaje ko bugiye kugaba ibitero ku Bwami bwa Ottoman.
1916: John D. Rockefeller yabaye umuherwe wa kabiri ku rutonde rw’abari ku Isi.
1971: Oman yinjiye mu Muryango w’Ibihugu by’Abarabu (Arab League).
1979: Papa Yohani Paul II yabaye Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika wa Mbere wakandagije ikirenge ku butaka bwa Ireland.
1991: Muri Haiti habaye ihirikwa ry’ubutegetsi bikozwe n’ingabo.
Iyi coup d’etat yabaye hahirikwa Perezida Jean-Bertrand Aristide wari umaze amezi umunani atorowe kuba umukuru w’iki gihugu, yari iyobowe na Generali Raoul Cédras, afatanyije na Phillipe Biamby ndetse n’uwari umuyobozi wa Polisi y’Igihugu Michel François.
2005: Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko John Roberts abaye Umuyobozi w’urukiko rw’Ikirenga rw’iki gihugu.
2006: Indege ya Gol Transporters Aéreos Flight 1907 itwara abagenzi yatwaye indege Embraer Legacy y’ubucuruzi, izi ndege zasakiraniye ahitwa Peixoto de Azevedo, muri Brazil muri Mato Grosso, iyi mpanuka yahitanye abantu 154.
2007: Calder Hall, ni yo sitasiyo ya mbere y’ubucuruzi ikora ibijyanye no gutanga ingufu z’amashanyarazi zituruka kuri nuclear (nuclear power station) yasandaye.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1943: Mohammad Khatami, Perezida wa Iran.
1961: Julia Gillard, Umunyapolitiki wo muri Australia, yabaye Minisitiri w’iki gihugu.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2001: Nguyễn Văn Thiệu, wabaye Perezida wa Vietnam y’Amajyepfo.
2006: Michael A. Monsoor wari umusirikare w’inzobere wo mu Mutwe wa SEAL, yiciwe muri Irak aza guhabwa umudali w’icyubahiro.



















TANGA IGITEKEREZO