Turi ku wa 29 Werurwe 2026.
Ni umunsi w’ikiruhuko muri Cenrafrique uzwi nka “Boganda Day” aho baba bizihiza ubuzima bwa Barthélemy Boganda ufatwa nk’uwahanze iki gihugu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2004: Ibihugu birindwi ari byo Bulgarie, Estonie, Lettonie, Lituanie, Roumanie, Slovaquie na Slovénie byabaye ibinyamuryango bya NATO mu buryo bwuzuye.
2013: Muri Tanzania hapfuye abantu 36 bazize kugwirwa n’umuturirwa w’amagorofa 16 wahirimye mu mujyi wa Dar es Salaam.
2014: Ku nshuro ya mbere mu Bwongereza no muri Pays de Galles basezeranyije ababana n’abo bahuje igitsina nk’umugore n’umugabo.
2021: Ubwato bwitwa “Ever Given” bwari bwafatiwe mu bunigo bwa Suez, bwavanywemo. Ubu bwato bufatwa nka bumwe mu bunini ku Isi, bwari bumaze iminsi itandatu bwaraheze muri ubwo bunigo ku buryo byatumye ubundi 400 bubura inzira bigateza igihombo kibarirwa muri za miliyari z’amadolari.
Mu muziki
2007: Rihanna na Jay-Z basohoye indirimbo “Umbrella” yabaye imwe mu zacuranzwe cyane ku Isi mu bihe byayo, iza no kwegukana ibihembo bitandukanye birimo bibiri bya Grammy na bibiri bya MTV.
Abavutse
1991: N’Golo Kanté, umukinnyi w’Umufaransa ukina mu bo hagati wamenyekanye mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Chelsea.
1943: John Major wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Abapfuye
1959: Barthélemy Boganda, wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Centrafrique.
1981: Eric Williams wabaye Minisitiri wa mbere w’Intebe wa Trinité-et-Tobago.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!