Turi ku wa 3 Werurwe 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga inyamaswa z’agasozi n’ibidukikije muri rusange.
Ni n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buvuzi bw’amatwi hagamije kwirinda ubumuga bwo kutumva.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1938: Muri Arabie Saoudite havumbuwe peteroli.
1985: Umutingito wibasiye Chili uhitana abantu 177 abandi bakabakaba miliyoni imwe basigara badafite aho bakinga umusaya.
1939: Gandhi yatangije imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu kurwanya igitugu u Bwongereza bwakoreshaga bukoloniza u Buhinde.
2005: Steve Fossett yabaye umuntu wa mbere uzengurutse Isi mu ndege nta hantu na hamwe ihagaze ngo yongeremo amavuta.
Mu muziki
1973: Album Elton John yise ‘Don’t Shoot Me I’m Only the Piano Player’ yabaye iya mbere ikunzwe muri Amerika mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Abavutse
1964: Laura Harring wabaye Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1985.
1987: Havutse Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid.
Abapfuye
2003: Horst Buchholz, Umukinnyi wa filimi w’Umudage.
2017: René Préval wayoboye Haiti.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!