00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 3 Mutarama

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 3 January 2014 saa 08:35
Yasuwe :

Tariki ya 3 Mutarama 2014 ni umunsi wa 3 w’umwaka ukiri mu ntangiriro usigaje iminsi 362 ngo ugere ku musozo.
898 : Charles III yabaye umwami w’Abafrancs
1648 : Oliver Cromwell yireguye ku rupfu rw’umwami Charles I
1795 : Hasinywe amasezerano hagti y’u Burusiya na Autriche ku igabana hagati rya Pologne hagati y’ibi bihugu
1868 : Mu Buyapani hatangijwe icyitwa igihe cya Meiji( ère Meiji) yari igamije gutuma iki gihugu gitera imbere
1919 : Hasinywe amazereno y’ubwumvikane hagati (…)

Tariki ya 3 Mutarama 2014 ni umunsi wa 3 w’umwaka ukiri mu ntangiriro usigaje iminsi 362 ngo ugere ku musozo.

898 : Charles III yabaye umwami w’Abafrancs

1648 : Oliver Cromwell yireguye ku rupfu rw’umwami Charles I

1795 : Hasinywe amasezerano hagti y’u Burusiya na Autriche ku igabana hagati rya Pologne hagati y’ibi bihugu

1868 : Mu Buyapani hatangijwe icyitwa igihe cya Meiji( ère Meiji) yari igamije gutuma iki gihugu gitera imbere

1919 : Hasinywe amazereno y’ubwumvikane hagati y’abami Fayçal na Weizmann ku gihugu cya Palestine.

1925: Benito Mussolini wategekaga u Butaliyani yatangaje ijambo mu nteko ishinga amategeko risobanura ku rupfu rw’umunyapolitiki wo mu gihugu cye batumvikanaga Giacomo Matteotti4.

1959 :Ikirwa cya Alaska cyabaye leta ya 49 ya leta Zunze Ubumwe za Amerika

1521 : Martin Luther yaciwe na Kiliziya Gaturika ariho yatangije idini ry’Abaporotesitanti

1857 : Musenyeri wa, Marie Dominique Auguste Sibour yarishwe

1977 : Hatangiye sosiyete ya Apple.

1986 : entrée en vigueur en France de la Loi littoral.

2004 : indege ya Boeing 737 ya sosiyete Flash Airlines, Vol 604, yari itwaye abagenzi 148 barimo ba mukerarugendo 134 b’Abafaransa baguye mu Nyanja itukura nyuma gato yo kugwa ku kibuga Charm el-Cheikh mu misiri , muri iyi mpanuka nta n’umwe warokotse.

Bimwe mu bihangenge byabonye izuba kuri iyi tariki

106: Mbere ya Yezu Kirisitu : Cicéron, umunyapolitiki w’Umunyaroma

1196 : Tsuchimikado,umwami w’abami w’u Buyapani

1883 :Clement Attlee, umunyapolitiki ukomoka mu Bwongereza

1893 : Pierre Drieu La Rochelle,umwanditsi w’umufaransa

1969 : Michael Schumacher, Umudage umaze guca agahigo mu isiganwa ry’utumodoka duto rya F1 kuri ubu wakoze impanuka agonze urutare rukoze mu rubura akaba ari muri koma.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

1322 : Philippe V, umwami w’u Bufaransa

2005 : Will Eisner, umwanditsi w’inkuru zishushanyije ukomoka muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages