Tariki ya 3 Ugushyingo ni umunsi wa 307 w’umwaka wa 2021, hasigaye iminsi 58 ukagera ku musozo.
Bimwe mu byibukwa ku wa 3 Ugushyingo
1901: Havutse Léopold III, wabaye Umwami w’u Bubiligi
1493: Christophe Colomb yavumbuye Guadeloupe.
1835: Texas yatangaje ubwigenge bwayo
1914: Nyuma y’u Burusiya na Serbia byarwanaga na Turikiya, u Bufaransa n’u Bwongereza na byo byagabye ibitero muri Turikiya, intambara ihinduka iy’isi
1936: Nibwo Roosevelt yatorewe kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1946: Umwami w’Abami w’u Buyapani yatakaje ububasha n’umwanya yari afite, kubera inteko yari yatowe.
1957: Mu mupira w’amaguru, ikipe ya Bulgarie yatsinze iya Norvège ibitego 7 - 0
1964 Richard Nixon, yatorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika
1970: Umusosiyaliste Salvador Allende yatorewe kuyobora Chili.
1978: Nibwo Dominique yabonye ubwigenge, ibuhawe n’u Bwongereza
1986: Indege ya gisirikare: Hercule C-130 y’Abanya-Iran yasandariye i Zehedan, ihitana abantu 103 bose bari bayirimo.
1992: Nibwo William Jafferson Clinton, wamenyekaye cyane nka Bill Clinton, yatorewe kuyobora USA muri manda ye ya mbere.
Tariki 3 Ugushyingo ni yo tariki abaperezida ba Amerika bakunze gutorerwaho, akaba ari yo mpamvu ufatwa nk’umunsi w’amahirwe kuri bo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!