Turi ku wa 30 Gicurasi 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga w’ibirayi hazirikanwa akamaro kabyo mu mirire ya buri munsi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2020: Umuntu wa mbere mu Rwanda yahitanywe n’icyorezo cya Covid-19.
2012: Charles Taylor wahoze ayobora Libéria yakatiwe gufungwa imyaka ashinjwa ibyaha by’intambara mu ntambara ya gisivili yo muri Sierra Leone.
2013: Nigeria yatoye itegeko rikumira ishyingiranwa ry’abahuje igitsina.
2024: Donald Trump yahamijwe ibyaha 34 by’inyandiko mpimbano bifitanye isano n’amafaranga yishyuye umukinnyi wa filimi z’urukozasoni, Stormy Daniels nyuma yo kuryamana kugira ngo atazamuvamo.
Mu muziki
1992: Michael Jackson wari umaze imyaka itandatu atagaragara mu itangazamakuru, yakoranye ikiganiro na Oprah Winfrey cyagarutse ku ngingo zitandukanye.
Abavutse
1972: Cameron Diaz uzwi mu gukina filimi muri Amerika.
1999: Eddie Nketiah ukinira ikipe ya Cristal Palace mu Bwongereza.
Abapfuye
1994: Marcel Bich, uri mu bashinze Sosiyete ya Bic.
2009: Ephraim Katzir, Israeli wabaye perezida wa kane wa Israel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!