Turi ku wa 30 Mutarama 2026.
Ni umunsi wahariwe abarimu mu Bugiriki.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1933: Adolf Hitler yarahiriye kuyobora u Budage.
2000: Indege ya Kenya Airways yakoze impanuka igwa mu Nyanja ya Atlantic, abantu 169 bahasiga ubuzima.
2020: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko COVID-19 ari icyorezo cyugarije Isi.
Mu muziki
2016: Bwa mbere mu mateka ye, David Bowie yageze ku muhigo wo kugira album iri ku mwanya wa mbere w’izikunzwe muri Amerika abikesha iyo yise “Blackstar”.
Abavutse
2001: Curtis Jones, Umwongereza ukinira ikipe ya Liverpool.
2002: Tyla, umuhanzi ukomoka muri Afurika y’Epfo wamamaye cyane kubera indirimbo “Water” yanamuheshejke ibihembo bikomeye ku Isi.
Abapfuye
1948: Mahatma Gandhi, wagejeje u Buhinde ku bwigenge bwigobotoye ubukoroni bw’Abongereza.
2006: Coretta Scott King, umugore wa Martin Luther King Jr.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!