Turi ku wa 30 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 334 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 31 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1942: Mu Bufaransa, hatowe itegeko ryemerera abagore kuba abaganga.
1956: Bwa mbere mu mateka ya Televiziyo ku Isi hose hatambutse amashusho y’ikiganiro cyafashwe mbere (/Pre-recorded).
2022: Ikigo OpenAI cyatangije ku mugaragaro urubuga rwifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (AI), ChatGPT.
Mu muziki
1982: Michael Jackson yasohoye Album yise Thriller yaciye agahigo kugurishwaho kopi zirenga miliyoni 32 mu mwaka umwe. Ubu imaze kugurishwaho kopi zirenga miliyoni 67.
Abavutse
1874: Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
1987: Daniel Noboa uyobora Equateur.
Abapfuye
2012: Kumar Gujral wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde.
2018: George Herbert Walker Bush wabaye perezida wa 41 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!