1097: Umutingito w’Isi ukaze wabaye i Antioche, mu gace kari kibasiwe n’ingabo zarwanaga hagati y’abayisilamu n’abakirisitu (Croisades).
1788: Abafaransa bafashe agace ka Madras mu Buhinde.
1853: Gadsden yagurishijwe na Mexique kuri Amerika.
1880: Hashinzwe Repubulika ya Afurika y’Epfo ya Transvaal ishingwa n’abo mu bwoko bw’aba Boers.
1896: José Rizal yarishwe muri Philippines.
1911: Sun Yat-sen yabaye Perezida wa mbere wa Repubulika y’u Bushinwa.
1916: Raspoutine yiciwe i Petrograd.
1922: Ivuka ku mugaragaro rya URSS.
1947: Ikibazo cy’amakimbirane ya Cachemire, cyari hagati y’u Buhinde na Pakistan cyagejejwe imbere ya Loni. Muri uyu mwaka kandi Umwami Michel wa Roumanie yareguye hatangazwa ku mugaragaro Repubulika y’Abaturage ya Romanie.
1960: Karol Wojtyła waje kuba Papa Yohani II yabaye Musenyeri wa Diyoseze yo mu Mujyi wa Cracovie muri Pologne.
1972: Habaye ihagarikwa ryo gushwanyuza Viêt Nam hifashishijwe ibisasu bikomeye, umwnzuro wafashwe na perezida wa Amerika Richard Nixon ahereye ku ngaruka ibi bisasu byari byaragize ku Mijyi ya Nagasaki na Hiroshima.
1975: Havutse Repubulika ya Madagascar.
1993: Leta ya Vatican n’iya Israël ziyemeje gutangira umubano wazo.
2001: Adolfo Rodríguez Saá wari Perezida w’Agateganyo wa Argentine yareguye kubera ikibazo cy’ubukungu bw’igihugu bwari bumaze kugwa.
2002: Mwai Kibaki, yatorewe kuyobora Kenya yarahiye kuri iyi tariki.
2004: Habaye ubwumvikane hagati y’Uwari Perezida wa Sénégal, Abdoulaye Wade na Padiri Augustin Diamacoune Senghor, Umuyobozi w’Umutwe utaravugaga rumwe na Leta wa MFDC.
2006: Saddam Hussein wari Perezida wa Irak yamanitse mu kagozi aricwa kubera guhamwa n’ibyaha byo kwica abaturage yari ayoboye.
1352: Papa Innocent VI yahawe umugisha wo kuyobora kiliziya.
1370: Hatowe papa Grégoire XI.
1911: Hatangijwe gutanga sheki irimo imirongo (chèque barré) yatangirijwe mu Bufaransa, iyi sheki uyihawe akayijyana kuri banki yirinda kumuha amafaranga mu ntoki ahubwo ikayashyira kuri konti ye nyuma y’igenzura ryimbitse.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
39: Titus, Umwami w’Abami wa Roma.
1851: Asa Griggs Candler, Umunyamerika wavumbuye Ikinyobwa cya Coca-Cola.
1865: Rudyard Kipling, Umwanditsi w’Umwongereza wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 107.
1884: Hideki Tōjō : Umujenerali wanabaye Minisitiri mu Buyapani.
1890: Adolfo Ruiz Cortines, wabaye Perezida wa Mexique
1935: Omar Bongo Ondimba, wabaye Perezida wa kabiri wa Gabon.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1798: Anne-Pierre de Montesquiou-Fézensac, Umujenerali w’Umufaransa wanabaye umunyepolitiki.
1944: Romain Rolland, umwanditsi w’Umufaransa wahawe Igihembo cya Nobel mu buvanganzo mu 1915.
1967: Vincent Massey, Guverineri wa 18 wa Canada.
1968: Trygve Lie, Umunyepolitiki ukomoka muri Norvège wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Mbere wa Loni.
2006: Saddam Hussein, wayoboraga Irak yishwe amanitswe.
2009: Abdurrahman Wahid, wari Perezida wa Indonésie.


















TANGA IGITEKEREZO