Turi ku wa 31 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 243 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 124 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1995: Pierre-Célestin Rwigema yagizwe Minisitiri w’Intebe.
2021: Dr Jean Damasccène Bizimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, yagizwe Minisitiri wa mbere wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu.
2005: Umubyigano w’abantu ku kiraro cya Al-Aaimmah giherereye i Baghdad muri Iraq, waguyemo abagera kuri 953.
2016: Perezida wa Brésil, Dilma Rousseff yakuwe ku butegetsi nyuma yo gutakarizwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko.
Mu muziki
2009: Lil Wayne yinjije Nicki Minaj wari utaramenyekana mu nzu ye ireberera abahanzi ya ‘Young Money’, asanzemo Drake, Aho icyo gihe yatangaje ko Minaj azavamo umuhanzi w’igihangange.
Abavutse
1985: Mohammed bin Salman, Igikomangoma cya Arabie Saoudite.
1988: David Ospina, Umunya-Colombia wamenyekanye mu bakina mu izamu mu ikipe za Arsenal, Milan AC n’izindi.
Abapfuye
1997: Hapfuye Princes Diana n’umugabo we Dodi Fayed ubwo bagwaga mu mpanuka y’imodoka bari guhunga ba gafotozi b’abapaparazi.
2020: Pranab Mukherjee wabaye perezida w’u Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!