Turi ku wa 31 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 212 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 153 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Hafunzwe bidasubirwaho Radiyo ya RTLM nyuma y’aho FPR-Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
1992: Georgia yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1992: Indege yo muri Thailand yitwa Thai Airways International Flight 311 yakoreye impanuka mu misozi ya Kathmandu muri Nepal, ihitana abantu 113 bari bayirimo.
2006: Fidel Castro wayoboraga Cuba, yashyize ubutegetsi mu maboko y’umuvandimwe we, Raúl Castro.
Mu muziki
2010: Umuhanzi Alicia Keys yashyingiranywe na Swizz Beatz wamamaye mu gutunganya imiziki, ibirori byabereye ku kirwa cya Corsica mu nyanja ya Méditerrané.
Abavutse
1912: Milton Friedman, impuguke mu bukungu aho yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel abikesha ibikorwa bijyanye politiki y’ifaranga n’isoko rizira imipaka.
1995: Lil Uzi Vert wubatse izina mu njana ya HipHop muri Amerika.
Abapfuye
2001: Francisco da Costa Gomes wayoboye Portugal.
2022: Bill Russell wubatse izina mu mukino wa Basket muri Amerika, NBA.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!