Turi ku wa 31 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 365 mu minsi igize umwaka ari na wo wa nyuma usoza 2025.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2001: U Rwanda rwabonye ibirango bishya birimo ibendera, ikirangantego n’Indirimbo yubahiriza Igihugu.
2017: Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza mu 1998 yararangiye.
2013: Patrick Karegeya yiciwe muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg.
1980: Léopold Sédar Senghor wari Perezida wa Senegal yareguye asimburwa na Abdou Diouf.
1984: Leta Zunze Ubumwe za Amerika yikuye muri UNESCO.
1999: Perezida wari uw’u Burusiya, Boris Eltsine yasezeye ku butegetsi kubera ikibazo cy’uburwayi, Vladimir Putin ahita amusimbura.
Mu muziki
2022: Umuhanzi The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella.
Abavutse
1941: Alex Ferguson wahoze atoza ikipe ya Manchester United akayivamo mu 2013 amaze kuyihesha ibikombe 13 bya Shampiyona y’u Bwongereza.
Abapfuye
2022: Papa Benedict XVI wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!