Turi ku wa 31 Ukwakira 2024. Ni umunsi wa 304 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 61 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1998: Ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Irak byaciye umubano aho iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo hagati cyashinjwaga na Amerika gukora intwaro za kirimbuzi.
1999: Indege ya EgyptAir Flight 990 yari ivuye i New York yerekeza mu i Cairo mu Misiri, yakoreye impanuka i Massachusetts ihitana abantu 217.
1956: U Bwongereza n’u Bufaransa byatangiye kugaba ibitero kuri Misiri bisaba ko hafungurwa ubunigo bwa Suez.
Mu muziki
1993: Umuhanzi Tupac yarashe abapolisi babiri b’abazungu bahita bajyanwa mu bitaro baravurwa. Nyuma byaje kumenyekana ko umwe muri abo bapolisi yari yasinze akendereza Tupac, bituma akurwaho ibirego yari yashyizweho.
Abavutse
1994: Havutse Akiwacu Colombe wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2014.
1997: Marcus Rashford ukina umupira w’amaguru mu Ikipe y’Igihugu cy’u Bwongereza no muri FC Barcelone.
2000: Ni bwo havutse umuhanzi, umubyinnyi n’umukinnyi wa filimi, Willow Smith, umukobwa wa Will Smith wamamaye mu gukina filimi no mu njyana ya Hip Hop.
Abapfuye
1984: Indira Gandhi wari Minisitiri w’Intebe mu Buhinde yivuganywe n’abari bashinzwe kumurinda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!