00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 31 Werurwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 March 2026 saa 08:19
Yasuwe :

Turi ku wa 31 Werurwe 2026. Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abihinduje Igitsina no kurwanya ihohoterwa bakorerwa.
Ni n’umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurinda no kubika Amakuru yo muri mudasobwa.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1999: Human Rights Watch yasohoye raporo yagaragazaga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashoboraga kuba yarakumiriwe. Iyo raporo yatungaga urutoki Umuryango w’Abibumbye, ibihugu nk’u Bubiligi, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuba (…)

Turi ku wa 31 Werurwe 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abihinduje Igitsina no kurwanya ihohoterwa bakorerwa.

Ni n’umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurinda no kubika Amakuru yo muri mudasobwa.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1999: Human Rights Watch yasohoye raporo yagaragazaga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashoboraga kuba yarakumiriwe. Iyo raporo yatungaga urutoki Umuryango w’Abibumbye, ibihugu nk’u Bubiligi, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuba byararebereye ibindi bikanagira uruhare ruziguye n’urutaziguye muri jenoside.

2004: Hasohotse inyandiko z’ibanga zagaragazaga ko Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwari buzi ko mu Rwanda Abatutsi bari gukorerwa Jenoside, ariko bugahitamo kwicecekera, bikongerera umurindi abayikoraga n’abari babyihishe inyuma bose.

1931: Umutingito wahitanye abantu 2000 muri Nicaragua unasenya bikomeye umujyi wa Managua.

1990: Ababarirwa mu bihumbi 200 bigabije imihanda y’i Londres mu Bwongereza bamagana itegeko rigenga umusoro ryaherukaga gushyirwaho.

Mu muziki

2013: Gaby Irène Kamanzi wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamurikiye album muri Kigali Serena Hotel.

Abavutse

1947: César Gaviria, wabaye perezida wa 36 wa Colombia.

1972: Havutse Evan Williams, Umunyamerika uri mu batangije urubuga rwa Twitter rusigaye rwitwa X.

Abapfuye

2009: Raúl Alfonsín wabaye perezida wa 46 wa Argentine.

2024: Barbara Rush, umukinnyi wa filimi ukomoka muri Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages