00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 4 Gashyantare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 February 2026 saa 12:45
Yasuwe :

Turi ku wa 4 Gashyantare 2026. Ni Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kurwanya Kanseri.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1997: Abakozi batanu b’Umuryango w’Abibumbye barimo Abanyarwanda batatu, Umwongereza n’umunya-Cambodge, biciwe mu Rwanda, mu gico cyari cyatezwe n’abacengezi bari bariyemeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda nyuma y’uko batsinzwe na FPR n’ingabo zayo zikababuza gukomeza gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abishwe barimo Sastra Chim Chan, Jean Bosco (…)

Turi ku wa 4 Gashyantare 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kurwanya Kanseri.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1997: Abakozi batanu b’Umuryango w’Abibumbye barimo Abanyarwanda batatu, Umwongereza n’umunya-Cambodge, biciwe mu Rwanda, mu gico cyari cyatezwe n’abacengezi bari bariyemeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda nyuma y’uko batsinzwe na FPR n’ingabo zayo zikababuza gukomeza gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abishwe barimo Sastra Chim Chan, Jean Bosco Munyaneza, Agrippin Ngabo, Aimable Nsengiyumva na Graham Turnbull.

1991: Hashyizweho guverinoma ya MRND mu buryo bw’ikubagahu nyuma y’uko Ikinyamakuru Kangura cyanditse gishinja abaminisitiri batandatu bari baherutse kwegura, kikavuga ko bari ibyitso bya FPR-Inkotanyi.

2024: Pasiteri Ezra Mpyisi yarashyinguwe, nyuma y’iminsi mike yari ishize yitabye Imana ubwo yari afite imyaka 102.

2025: Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo basabye ubuyobozi bw’Ingabo kwegura kuko bwabeshye igihugu ku butumwa abasirikare bagiyemo muri RDC, kandi babizi ko bagiye kwicirwayo.

2004: Mark Zuckerberg yatangije Urubuga rwa Facebook.

1998: Afghanistan yibasiwe n’umutingito wari ku gipimo cya 5,9 abantu 2.323 bahasiga ubuzima, abandi 818 barakomereka.

Mu muziki

2024: Album Taylor Swift yise “Midnights” yabaye iy’umwaka mu bihembo bya Grammy, bimugira umuhanzi wa mbere utsindiye igihembo cy’icyo cyiciro inshuro enye.

Abavutse

1931: Isabel Peron, Perezida wa Argentine, Umugore wa mbere wabaye Perezida ku Isi.

2003: Rasmus Højlund, Umunya-Danemark ukina asatira izamu mu Ikipe ya Napoli.

Abapfuye

2007: Barbara McNair, umuririmbyikazi n’umukinnyi wa Filimi wakomokaga muri Amerika.

2020: Daniel arap Moi, wabaye perezida wa Kenya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages