Turi ku wa 04 Mata 2026.
Ni umunsi w’Umuryango wo Gutabarana kw’ibihugu by’u Burayi na Leta zunze ubumwe za Amerika uzwi nka NATO.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yitabye Imana.
1968: Martin Luther King Jr. yarishwe.
1984: Ronald Reagan wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ko habaho guhagarika ikorwa n’ikoreshwa ry’intwaro zirimo ibinyabutabire byica.
2020: U Bushinwa bwunamiye abapfuye baguye ku rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 cyari kiri gusya kitanzitse hirya no hino ku Isi.
2023: Finlande yabaye umunyamuryango wa NATO.
Mu muziki
1964: Itsinda rya The Beatles ryihariye indirimbo eshanu za mbere zikunzwe ku rutonde rwa Billboard Hot 100 ari zo "Please Please Me" ku mwanya wa 5, "I Want To Hold Your Hand" ku mwanya wa 4, "She Loves You" ku wa 3 mu gihe "Twist And Shout" yari ku mwanya wa 2 na ho "Can’t Buy Me Love" ikaba ku mwanya wa mbere.
Abavutse
1987: Sami Khedira wamenyekanye nk’umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Real Madrid n’iyigihugu cy’u Budage.
2003: Harvey Elliott ukinira Ikipe ya Aston Villa mu Bwongereza.
Abapfuye
1929: Karl Benz, Umudage w’umushabitsi uzwiho kuba ri we wakoze bwa mbere imodoka za Mercedes-Benz.
2014: Kumba Ialá wabaye perezida wa Guinée Bissau.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!