00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 4 Mutarama

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 4 January 2024 saa 07:00
Yasuwe :

Tariki ya 4 Mutarama ni umunsi wa 4 w’umwaka wa 2024 ukiri mu ntangiriro.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1717: Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu bitatu yasinyiwe i Haye, za leta zishyize hamwe, u Bwongereza n’ubwami bwagengwaga na Philippe wa Orléans.

1762: Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko bugiye gutera Espagne n’Ubwami bwa Naples mu ntambara y’imyaka irindwi.

1798: Repubulika ya Mulhouse yiyunze ku Bufaransa.

1802: Hatashywe ubukwe bwa Louis Bonaparte na Hortense wa Beauharnais.

1894: Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Bufaransa n’u Burusiya.

1896: Utah yabaye leta ya 45 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1908: Moulay Abd al-Hafid yagizwe umuyobozi wa Maroc.

1948: Birmania yabonye ubwigenge.

1951: Séoul yigaruriwe n’abasirikare ba Koreya ya Ruguru n’Abashinwa.

1960: Albert Camus, umwanditsi uzwi mu mateka yaguye mu mpanuka y’imodoka.

1964: Papa Paul VI yatangiye urugendo rwe ku butaka butagatifu.

1885: Dr Grant wa Iowa yatangiye igikorwa cyo kuvura ishyira arikata mu gihe riba rirwaye akenshi biterwa no kuzuramo amabuye n’ibindi byinjira mu gifu (appendicectomie ).

2010: Hatashywe umunara wa Burj Khalifa ufite metero 828 z’uburebure wubatswe mu bihugu byishyize hamwe by’Abarabu (Émirats Arabes Unis).

1990: Impanuka yo mu mazi yahitanye abantu 285 muri Pakistan hakomereka abantu basaga 400.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

1077: Song Zhezong, Umwami w’Abami w’u Bushinwa.

1785: Jacob Grimm, umwanditsi w’Umudage.

1809: Louis Braille, umufaransa wahimbye inyuguti abatabona bifashisha mu kwandika.

1940: Brian David Josephson, Umwongereza wahawe Igihembo cya Nobel mu Bugenge mu 1973.

1945: Richard R. Schrock, Umunyamerika wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu Butabire mu 2005.

1953: George Tenet, Umuyobozi w’Ibiro bya Amerika by’Ubutasi.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

1248: Sanche II, umwami wa Portugal.

1752: Gabriel Cramer, umuhanga mu mibare ukomoka mu Busuwisi.

1825: Ferdinand I, Umwami wa Sicile.

1960: Albert Camus, Umwanditsi w’Umufaransa wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1957.

1961: Erwin Schrödinger, Umuhanga mu Bugenge ukomoka muri Autriche.

1965: T. S. Eliot, Umwanditsi w’Umwongereza wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1948.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages