Turi ku wa 4 Mutarama 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe inyandiko izwi nka “Braille” yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1948: Birmanie yabonye ubwigenge yigobotoye ubukokoloni bw’u Bwongereza.
1990: Gariyamoshi yari itwaye abantu benshi yagoganye n’itwara imizigo muri Pakistan, abantu 307 bahasiga ubuzima abandi 700 barakomereka.
2010: Inyubako ya mbere ndende ku Isi ya ”Burj Khalifa” yafunguye imiryango ku mugaragaro i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
2013: Umuntu witwaje imbunda yagiye urugo ku rundi muri Philippines yica abantu umunani.
Mu muziki
1936: Billboard yatangije gahunda ya "Hit Parade," igaragaza indirimbo zahize izindi mu kugurishwa cyane no gucurangwa kuri radiyo.
Abavutse
1990: Havutse Toni Kroos wubatse izina mu bakina hagati mu Ikipe ya Real Madrid n’iy’igihugu y’u Budage.
2004: Victor Wembanyama, Umufaransa ukina Basketball muri NBA.
Abapfuye
2010: Johan Ferrier wabaye perezida wa mbere wa Suriname.
2021: Tanya Roberts, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!