00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 4 Nzeri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 September 2025 saa 07:21
Yasuwe :

Turi ku wa 4 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 247 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 118 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi wizihizwa nk’uwahariwe ubuzima bw’imyororokere hirya no hino ku Isi.
Ni n’umunsi mpuzamahanga w’umukino wa Taekwondo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1972: Mark Spitz uzwi mu mukino wo koga, yabaye umuntu wa mbere ushyizeho agahigo ko gutsindira imidari irindwi mu mikino ya Olempike.
1998: Larry Page na Sergey Brin bigaga muri Kaminuza ya (…)

Turi ku wa 4 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 247 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 118 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi wizihizwa nk’uwahariwe ubuzima bw’imyororokere hirya no hino ku Isi.

Ni n’umunsi mpuzamahanga w’umukino wa Taekwondo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1972: Mark Spitz uzwi mu mukino wo koga, yabaye umuntu wa mbere ushyizeho agahigo ko gutsindira imidari irindwi mu mikino ya Olempike.

1998: Larry Page na Sergey Brin bigaga muri Kaminuza ya Stanford, batangije urubuga rwa Google.

2020: Papa Benedict XVI yabaye uwabaye Umushumba wa Kiliziya Gotolika ku Isi ubashije kurama akageza ku myaka 93, amezi ane n’iminsi 16, aciye kuri Papa Leo XIII wabayeho kugeza mu 1903.

2024: Umwana w’imyaka 14 yishe abantu 4 abarashe akomeretsa abandi barindwi ku ishuri ryisumbuye rya Apalachee muri Leta ya Georgia.

Mu muziki

Kuri uyu munsi abakunzi b’umuziki barifatanya na Beyoncé kwizihiza isabukuru ye y’amavuko aho yujuje imyaka 44 kuko yavutse ku italiki nk’iyi mu 1981.

Abandi bavutse kuri uyu munsi

1901: William Lyons, Umwongereza uri mu batangije ikorwa ry’imodoka za Jaguar.

1975: Mark Ronson, Umwongereza uzwi mu gutunganya no kuvanga imiziki akanaba umwe mu bashinze Allido Records aho by’umwihariko azwi ku ndirimbo “Uptown Funk” yahuriyemo na Bruno Mars imaze kurebwa n’abasaga miliyari 5.

Abapfuye

1983: Jon Brower Minnoch, Umunyamerika wigeze gufatwa nk’umuntu ufite ibiro byinshi kurusha abandi ku Isi aho yapimaga 635.

2018: Bill Daily, umunyarwenya n’umukinnyi wa filimi ukomoka muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages