Turi ku wa 5 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 217 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 148 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2014: I Washington muri Amerika, Perezida Kagame aherekejwe n’abarimo Ange Kagame, bitabiriye inama yahuje Perezida Barack Obama n’abakuru b’ibihugu bya Afurika.
2021: Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra yagiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.
1949: Umutingito wasenye imijyi igera kuri 50 muri Equateur, abantu barenga ibihumbi bitandatu bahasiga ubuzima.
1960: Burkina Faso yitwaga Upper Volta, yabonye ubwigenge yigobotora ubukoloni bw’u Bufaransa.
1962: Nelson Mandela yarafunzwe, aho yafunguwe mu 1990 amase imyaka irenga 27 muri gereza.
2024: Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina yeguye ku butegetsi ahita anahunga igihugu nyuma y’imyaka irenga 15 yari amaze akiyobora.
Mu muziki
2023: Nyuma y’imyaka 65 bibayeho, indirimbo eshatu zo mu njyana ya Country zayoboye izari zikunzwe kuri Billboard Hot 100.
Izi ndirimbo ni "Try That in a Small Town" ya Jason Aldean, "Last Night" ya Morgan Wallen na "Fast Car" ya Luke Combs.
Abavutse
1827: Deodoro da Fonseca wabaye perezida wa mbere wa mbere wa Brésil.
1985: Havutse Salomon Kalou, umukinnyi w’umupira w’amaguru wamenyekanye mu Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire.
2004: Pablo Martín Páez Gavira ukinira ikipe ya Barcelone muri Espagne.
Abapfuye
1991: Soichiro Honda, Umuyapani watangije uruganda rwa Honda, uruganda rwamenyekanye cyane mu gukora amapikipiki.
2001: Otema Allimadi wabaye Minisitiri w’Intebe wa kabiri wa Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!