00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 5 Kanama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 August 2026 saa 06:42
Yasuwe :

Turi ku wa 5 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 217 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 148 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2014: I Washington muri Amerika, Perezida Kagame aherekejwe n’abarimo Ange Kagame, bitabiriye inama yahuje Perezida Barack Obama n’abakuru b’ibihugu bya Afurika.
2021: Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra yagiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.
1949: Umutingito wasenye imijyi igera kuri 50 muri (…)

Turi ku wa 5 Kanama 2026.

Ni umunsi wa 217 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 148 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2014: I Washington muri Amerika, Perezida Kagame aherekejwe n’abarimo Ange Kagame, bitabiriye inama yahuje Perezida Barack Obama n’abakuru b’ibihugu bya Afurika.

2021: Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra yagiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.

1949: Umutingito wasenye imijyi igera kuri 50 muri Equateur, abantu barenga ibihumbi bitandatu bahasiga ubuzima.

1960: Burkina Faso yitwaga Upper Volta, yabonye ubwigenge yigobotora ubukoloni bw’u Bufaransa.

1962: Nelson Mandela yarafunzwe, aho yafunguwe mu 1990 amase imyaka irenga 27 muri gereza.

2024: Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina yeguye ku butegetsi ahita anahunga igihugu nyuma y’imyaka irenga 15 yari amaze akiyobora.

Mu muziki

2023: Nyuma y’imyaka 65 bibayeho, indirimbo eshatu zo mu njyana ya Country zayoboye izari zikunzwe kuri Billboard Hot 100.

Izi ndirimbo ni "Try That in a Small Town" ya Jason Aldean, "Last Night" ya Morgan Wallen na "Fast Car" ya Luke Combs.

Abavutse

1827: Deodoro da Fonseca wabaye perezida wa mbere wa mbere wa Brésil.

1985: Havutse Salomon Kalou, umukinnyi w’umupira w’amaguru wamenyekanye mu Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire.

2004: Pablo Martín Páez Gavira ukinira ikipe ya Barcelone muri Espagne.

Abapfuye

1991: Soichiro Honda, Umuyapani watangije uruganda rwa Honda, uruganda rwamenyekanye cyane mu gukora amapikipiki.

2001: Otema Allimadi wabaye Minisitiri w’Intebe wa kabiri wa Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages